Uko wahagera

Mu Rwanda, Imiti Igabanya Ubukana bwa SIDA muri Gereza


Ku wa 17 Mata 2007, ku nshuro ya mbere, Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA, CNLS, yashyikirije abagororwa bo muri gereza nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya 1930, imiti igabanya ubukana bw’indwara ya SIDA.

Muri iyo gereza, abagororwa 14 ku bagororwa 100 bipimishije banduye agakoko ka SIDA. Iyo mibare ikaba ihanitse, bitewe n’uko abagororwa basambana n’abo bahuje ibitsina.

Muri gereza nkuru ya Kigali, habarirwa abagororwa 581 banduye agakoko gatera SIDA. Muri bo abagororwa, 260 bagomba gutangira gufata imiti igabanya ubukana bw’indwara ya SIDA.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLS, Dr Binagwaho Agnes, yatangaje ko icyo gikorwa cyo guha abagororwa imiti igabanya ubukana bwa SIDA, gikozwe bwa mbere n’u Rwanda, mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

N’ubwo icyo gikorwa cyatangiriye muri gereza nkuru ya Kigali, hari gahunda ko mu misi ya vuba, kavuga ko n’abagororwa ba gereza ya Nsinda ndetse na gereza ya Gisenyi, nabo bazashyikirizwa iyo miti. Icyo gikorwa kikazakomereza no mu zindi gereza zo hirya no hino mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG