Kuva taliki ya 7 Mata 1994 gushika taliki ya 7 Mata 2007, imyaka ibaye 13, genocide yo mu Rwanda ibaye. Ku rwibutso rwa genocide i Murambi, mu karere ka Nyamagabe, mu ntara y’amajyepfo, niho habereye umuhango mu rwego rw’igihugu, wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka abazize genocide.
Aho, i Murambi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko hafite ikimenyetso cy’uko hagaragarira gutsindwa kw’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ku cyaha cya genocide.
Perezida Kagame, akaba yicuza ko ingabo z’inkotanyi zitakoze ibihagije ngo zikumire genocide yakorewe abatutsi aho i Murambi, bitewe no kubura ubushobozi buhagije.
Ubuhamya bw’abarokokeye aho i Murambi, bwagarutse k’uruhare rw’interahamwe zifatanije n’ingabo z’abafaransa bagize muri genocide yakorewe abatutsi aho i Murambi.
Mu Rwanda bibutse ku nshuro ya 13 abazize genocide, mu gihe hirya no hino mu gihugu, hakiri abazize genocide yo mu w’i 1994 batarahambwa mu cyubahiro.