Uko wahagera

Urubanza rw'Umuyobozi w'Ikinyamakuru UMURABYO


Kuwa 3 Mata 2007, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru UMURABYO, Madamu Nkusi Uwimana Agnes, yitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, mu Muyi wa Kigali; aburana mu mizi, ibyaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha.

Madamu Uwimana, utigeze arushya na gato urukiko, kuko yemeye ibyaha byose aregwa ndetse abisabira imbabazi kuba yarishe nkana itegeko rigenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Ubushnjacyaha bushingiye ku bimenyetso, aribyo ikinyamakuru UMURABYO yari ebereye umuyobozi, ndetse bushingiye no ku mvugo Uwimana yagaragarije urukiko, bwasanze nta shiti ibyaha bumurega bimuhana, bumusabira n’ibihano.

Ku cyaha cyo gusebya Perezida wa Repubulika bwamusabiye igifungo cy’imyaka 2; ku cyaha cy’ivangura n’amacakubiri yasabiwe gufungwa umwaka1; ku cyaha cy’ibitutsi no gusebanya yasabiwe iminsi 8 y’igifungo, ku cyaha cyo gusebya abayobozi bakuru b’igihugu yasabiwe igifungo cy’ umwaka 1; ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe yasabiwe umwaka 1 w’igifungo, ku kindi cyaha cyo gutukana no gusebanya yasabiwe gufungwa amezi 6.

Ubushinjacyaha, bwabwiye urukiko ko ibyaha aregwa birimo impurirane y’imbonezabyaha, bivuga ko habaho guteranya ibihano. Ubushinjacyaha busaba urukiko ko Madamu Uwimana yahabwa igifungo kingana n’imyaka 5 amezi 6 n’iminsi 8.

Madamu Uwimana n’umwunganira Sayinzoga, basabye urukiko ko mu bushishozi bwabwo, busanze ibyaha akurikiranweho ntacyo bibangamiyeho umutekano w’igihugu ko ibihano yasabiwe n’ubushinjacyaha byasubikwa.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, ruzasoma urubanza rwa Madamu Uwimana kuwa 20 Mata 2007.

XS
SM
MD
LG