Uko wahagera

Iperereza ku Ihanurwa ry'Indege ya Presida Habyarimana


Inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 28 Werurwe 2007, iyobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Mu byemezo iyo nama y’abaminisitiri yafashe, yemeje iteka rya minisitiri w’intebe, rishyiraho komite yigenga y’impuguke ishinzwe iperereza ku ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari ifite numero 9XR-NN, yahanuwe ku ya 6 Mata 1994.

U Rwanda, akaba ari bwo bwa mbere rugiye gukora iperereza ryihariye ku ihanurwa ry’iriya ndege, yaguyemo uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, bitaga Kinani, ndetse n’uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira.

Twabibutsa ko, mu kwezi k’Ugushyingo mu mwaka wa 2006, umucamanza w’umufaransa Jean Louis Bruguere, yasohoye raporo ivuga ko iyo ndege yahanuwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hamwe n’abasirikare bakuru b’u Rwanda, akaba yari yasohoye impapuro zibata muri yombi. Ibyo kandi, bikaba byaratumye u Rwanda rucana umubano n’u Bufaransa.

XS
SM
MD
LG