Uko wahagera

Inama k'Ubushakashatsi ku Ndwara ya SIDA


Kuwa 29-30 Werurwe 2007, i Kigali hateraniye inama ya gatatu y’igihugu k’ubushakashatsi ku ndwara ya SIDA ndetse no ku gakoko gatera SIDA.

Muri iyo nama, umunyamabanga wa Leta ushinzwe kurwanya SIDA n’ibindi byorezo, Dr Nyaruhirira Innocent, yatangaje ko bimaze kugaragara ko agakoko gatera SIDA, kagenda kihinduranya.

Dr Nyaruhirira, yibukije ko mu Rwanda, umubare ungana na 3 ku 100, banduye agakoko ka SIDA, akaba yahaye abashakashatsi ihurizo ryo gushaka icyo u Rwanda rwakora kugira ngo uwo mubare ugere kuri zeru ku 100.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe ikoranabuhaga, Pr Romain Murenzi, watangije k’umugaragaro iyo nama, yavuze ko ubushakashatsi ari kimwe mu byatumye abanyarwanda bamenya uko ubwandu bwa SIDA buhagaze mu gihugu muri rusange.

Ubushakashatsi butandukanye bukorwa kuri SIDA mu Rwanda, buha politiki y’igihugu umurongo ngenderwaho inoze mu kurwanya SIDA.

Tubabwire ko, mu Rwanda, ubu hashyizweho ikigo gihoraho gishinzwe ubushakashatsi ku byorezo bitatu bikuru byugarije u Rwanda, aribyo igituntu, malariya na SIDA.

XS
SM
MD
LG