Uko wahagera

Urubanza rw'Umunyemari Kalisa/BCDI Rukomeje Gutera Impaka


Ku wa 27 Werurwe 2007, impaka zabaye ndende mu rubanza rwa Kalisa Gakuba Alfred, bitirira Banki y’Ubucuruzi Inganda n’Amajyambere mu Rwanda, BCDI.

Abunganira Kalisa uko ari 5 na Kalisa ubwe, banze ko urukiko rwatangira kuburanisha urwo rubanza mu mizi yarwo, mu gihe abagize inama y’ubutegetsi ya BCDI 11, batari bahamagarwa muri urwo rubanza. Bagaragarije urukiko ko, mu gihe BCDI ifite uburanira inyungu yayo muri urwo rubanza, ariwe Kazungu, inama y’ubutegetsi yose yahamagarwa kuko bafatiraga ibyemezo hamwe.

K’ubushinjacyaha, bwagaragarije urukiko ko bukurikiranyeho Kalisa ibyaha yakoze ku giti cye, kandi ko guhamagaza inama y’ubutegetsi ntacyo bimaze, bitewe n’uko abayigize bivugira ko nta byemezo bafataga.

Nyuma y’impaka z’urudaca, urukiko rwatanze umwanzuro ko rutahamagaza abagize inama y’ubutegetsi ya BCDI, ko ariko nibigaragara ko bakenewe bazahamagarwa mu mizi y’urubanza.

Urukiko rwagaragaje impungenge ko ababuranyi nibakomeza kujya impaka kuri buri kantu kose, urubanza rushobora kuzatinda ndetse rukamara umwaka.

Kalisa yabwiye urukiko ko ntacyo bimutwaye ko icya ngombwa ari uko ukuri kuzajya ahagaragara.

Ababuranyi bose, bemeje ko urubanza ruzasubukurwa kuya 4 Mata 2007, rukazatangira kuburanwa mu mizi yarwo kandi rukazihutishwa.

XS
SM
MD
LG