Uko wahagera

Umutekano mu Karere k'Ibiyaga Bigali


Ikibazo cy'umutakano mu karere k'ibiyaga bigari giherutse kuganirwaho mu nama yahuje intumwa z'u Rwanda, u Burundi, Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, hiyongeyeho na Uganda.

Iyo nama yo mu rwego rwo hejuru yarangiye abayirimo bumvikanye ku buryo bakongera ubufatanya mu kubungabunga umutekano bahanahana amakuru, kandi bahura kenshi kugirango bakemure ibibazo bitarakomera.

Iyo nama yabaye iminsi mike Ubuganda bushyikirije u Rwanda abantu icumi bo mu mitwe ibiri ya politiki RUD-Urunana na RPR Inkeragutabara. Abo bantu bavugwaho kuba barateguraga ukuntu babangamira umutekano w'u Rwanda. Icyo cyemezo cy’Ubuganda cyashimwe na prezida w'u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo, Etienne Karekezi yaganiye n'Ambasaderi Richard Sezibera, intumwa yihariye wa prezida w'u Rwanda mu karere k'ibiyaga bigari. Ku ruhande rw'iyo mitwe abantu bafashwe bakomokamo, Etienne Karekezi yaganiye na bwana Augustini Dukuze, umuvugizi w'umutwe wa RUD-Urunana ari muri Canada. Ni muri Dusangire Ijambo ya Etienne Karekezi.

XS
SM
MD
LG