Uko wahagera

Umunyamakuru w'Umunyekongo Yarirukanywe Mu Rwanda


Bwana Byabuze Katabaruka Idesbald, umunyamakuru w’umunyekongo wari ufungiwe mu Rwanda, akarekurwa ku wa 20 Werurwe 2007, yahise yirukanwa k’ubutaka bw’Urwanda.

Ku wa 21 Werurwe umwaka wi 2007, nibwo Byabuze yasohotse muri gereza nkuru ya Kigali, aho yari afungiwe, ahita yurizwa imodoka y’ikigo cy’Urwanda gishinzwe abinjira n’abasohoka; yamugejeje i Bukavu k’umupaka w’Urwanda n’igihugu avukamo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari n’aho yinjiriye aja mu Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Bwana Martin Ngoga, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko bafashe icyemezo cyo kwirukana Byabuze k’ubutaka bw’Urwanda, bitewe n’uko imyitwarire ye yari inyuranyije n’amategeko y’Urwanda, ikaba yarabangamiraga umudendezo warwo.

Bwana Byabuze, yirukanwe mu Rwanda, mu gihe umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Bwana Martin Ngoga, yari yaretse kumukurikirana mu rukiko, ku byaha yamushinjaga birimo ivangura n’amacakubiri, ndetse n’icyaha cyo kubangamira umudendezo w’Urwanda.

Twababwira ko, mbere y’uko Byabuze atabwa muri yombi, yabaga mu Rwanda atanga amasomo muri kaminuza yigenga y’aba Adivantisiti b’umunsi wa karindwi.

XS
SM
MD
LG