Uko wahagera

Integuro yo Kwibuka Abazize Genocide mu 1994


Ku wa 23 Werurwe mu mwaka wi 2007, i Kigali, hateraniye inama nyunguranabitekerezo, y’inama y’igihugu y’abagore. Iyo nama, yateguraga kwibuka abazize genocide yo mu mwaka wi 1994, ku nshuro ya 13.

Insanganyamatsiko yo kwibuka genocide ku nshuro ya 13 igira iti ‘Twibuke genocide twita ku bacitse ku icumu, duharanira ubutabera’

Mu kiganiro yagejeje ku bitabiye iyo nama, Minisitiri w’urubyiruko, umuco na siporo, Bwana Habineza Joseph, yagarutse kuri iyo nsanganyamatsiko, asaba Abanyarwanda kumva ko igikorwa cyo kwibuka kireba buri wese, aho ari hose, aho kugiharira abacitse ku icumu n’abanyepolitiki gusa.

Minisitiri habineza, yongeyeho ko ibyo bifasha buri Munyarwanda guhangana n’ingaruka mbi za genocide, ndetse agahora arwanya ko yakongera kuba mu Rwanda.

Tubabwire ko, umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka genocide ku nshuro ya 13, uzabera ku rwego rw’igihugu, i Murambi mu ntara y’amajyepfo, ku ya 7 Mata 2007.

XS
SM
MD
LG