Kuwa 20 Werurwe umwaka wi 2007, urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali, rwafunguye Byabuze Katabaruka Idesbald, umunyamakuru w’umunyekongo wari ufungiwe mu Rwanda, guhera ku italiki ya 16 Gashyantare umwaka wi 2007.
Urukiko rwavuze ko Byabuze afunguwe, bitewe n’uko umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, yaretse kumukurikirana ku byaha yari akurikiranweho, aribyo ivangura n’amacakubiri ndetse n’icyaha cyo kubuza umudendezo mu Rwanda. Ubusanzwe ibyo byaha biburanishwa n’urukiko rukuru rwa Repubulika.
Byabuze Idesbald n’umwunganira Gatabazi Claudine bishimiye icyemezo cy’umushinjachaya mukuru wa Repubulika, kandi asaba n’imbabazi ku byo yaba yaranditse mu gihe Congo cari mu gihe cy’intambara, akaba yizeye ko kandi nyuma ya biriya bihe, abaturage b’Urwanda na Congo baziyunga.
Twababwira ko, Byabuze Idesbald, yafashwe na polisi y’Urwanda ku wa 16 Gashyantare mu mwaka wi 2007, imusanze aho yigishaga muri Kaminuza y’aba Adivantisiti mu mujyi wa Kigali. Akaba yaraziraga inyandiko yanditse ku Rwanda mu mwaka wi 2005, igasohoka mu kinyamakuru cy’i Bukavu cyitwa « Mashariki ». Yari afungiwe muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930.