Uko wahagera

Ambasaderi Maj. Ben Karenzi Yagizwe Umwere


Ku wa 14 Werurwe umwaka wi 2007, urukiko rwa gisirikare i Remera mu mujyi wa Kigali, rwasomye urubanza rwa Ambasaderi Maj. Ben Karenzi na bagenzi be, aribo Kamugisha Amos na Munyankindi Vedaste.

Urukiko rwa gisirikare, rwagize Ambasaderi Ben Karenzi na Kamugisha abere, ku byaha baregwaga by’ubufatanyacyaha byo kuba barirengagije nkana ko Kamugisha yacururizaga imiti mu buryo butemewe n’amategeko kandi ayicururiza iwe mu rugo. Kamugisha Amos, akaba yahamwe n’icyaha cyo gucururiza imiti iwe mu rugo, cyatumye akatirwa amezi atatu y’igifungo. Cyakora kubera ko ayo mezi yayarengeje afunzwe, nawe akaba azafungurwa.

Twabibutsa ko Ambasaderi Ben Karenzi yahoze ari umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ubuzima, kandi ko ava inda imwe na Kamugisha; Munyankindi nawe akaba yari ashinzwe ishami rya farumasi muri minisiteri y’ubuzima.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukaba bwari bwasabye ko bose bakatirwa igifungo cy’imyaka itanu.

XS
SM
MD
LG