Uko wahagera

Umunyamakuru Kabonero Yabonye Igihembo


K’umugoroba wo ku wa 13 Werurwe umwaka wi 2007, mu Rwanda habaye umuhango wo guha igihembo umunyamakuru warushije abandi mu mwaka wa 2006. Ico gihembo kikaba cyarahawe umunyamakuru Charles Kabonero uyobora ikinyamakuru kigenga Umuseso.

Charles Kabonero, yashyikirijwe icyo gihembo n’umuyobozi mukuru w’umujyi wa Kigali, Dr Aisa Kirabo Kakira. Cyakora, nyuma yo guha Kabonero icyo gihembo, Kirabo yavuze ko yitandukanije n’abagitanze, ngo kuko nta demokarasi bakoresheje mu guhitamo abanyamakuru bahembwe.

Hagati aho, ubuyobozi bw’umuryango w’abanyamakuru mu Rwanda, bufatanije n’abateguye uriya muhango, aribo Great Eight Relations, basohoye itangazo ku wa 14 Werurwe 2007, rivuga ko ibihembo byatanzwe kuwa 13 Werurwe 2007, nta gaciro bifite, bitewe n’uko akanama kagenye ababihawe kirengagije ibyo kagombaga kugenderaho.

Kabonero wabonye kiriya gihembo, yatangarije Ijwi rya Amerika ko abavuga ko nta gaciro gifite bagomba kwerekana impamvu zabo batanga.

Bwana Kayumba Christopher, wayoboye akanama kagenye abanyamakuru bahawe ibihembo, yadutangarije ko baramutse babyambuwe byaba bibaje.

Twababwira ko icyo gihembo gitanzwe ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.


XS
SM
MD
LG