Uko wahagera

Amanota y’Abarangije Umwaka wa 6 w’Amashuri Yisumbuye Yatangajwe


Kuwa 1 Werurwe 2007 ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini mu Rwanda cyashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2006.

Mu banyehuri ibihumbi 34 na 500 bakoze ibizamini, abatsinze ni ibihumbi 25 na 697, bangana na 74,48 % by’abanyeshuri bakoze ibizamini bose.

Gusa, icyagaragaye mu mwaka w’amashuri wa 2006 ni uko umubare w’abakopeye wiyongereye. Mu mwaka wa 2005, bari 36 gusa ; mu mwaka ushize babaye 231.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Bwana Murekeraho Joseph, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ikigo gishinzwe ibizamini, Bwana John Rutayisire, yatangarije Abanyamakuru ko bishimiye uko ibizamini byakozwe. Abakekaga ko byahiriye mu nzu y’inama nkuru y’ibizamini iherutse gushya yababwiye ko iyo biza gushya batari gutangaza amanota.

Twababwira ko, nyuma y’ikorwa ry’ibizamini bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye mu kwezi kw’Ugushyingo 2006, havuzwe byinshi kuri ibyo bizamini, harimo ko byari byanakopewe. Kuba umubare w’abakopeye wiyongereye rero ntibyatunguranye.

XS
SM
MD
LG