Uko wahagera

Mu Rwanda Batangaje Umwaka w’Ubucamanza


Kuwa 27 Gashyantare 2007 mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza wa 2007. Uwo muhango, ukaba witabirwa n’abacamanza ndetse n’abakozi batandukanye bo mu nzego z’ubutabera.

Atangiza umwaka w’ubutabera mu Rwanda Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko, kugira ngo ubutabera bw’u Rwanda butere imbere, ivugururwa ryatangiye mu butabera rigomba gukomeza gukorwa,. abacamanza n’abandi bakozi bo mu butabera bakongererwa ubumenyi ndetse n’amikoro mu mirimo yabo.

Umucamanza umwe ukora mu rukiko rw’ibanze mu Ntara y’amajyaruguru wari witabiriye uwo muhango utarashatse ko dutangaza izina rye yatangarije Ijwi ry’Amerika ko barambiwe guhora bababwira ko bazabongerera amikoro bigahera mu magambo, ariko ntibishyirwe mu bikorwa. Cyakora afite icyizere ko hashobora kuzagira noneho igikorwa ku mushahara bahabwa. Avuga ko bo bafashwe nabi mu gihe ari bo bavunika cyane.

Tubabwire ko abacamanza bo mu Rwanda bandikiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ibaruwa kuwa 10 Ugushyingo 2006, bamubwira akarengane bagiriwe mu kugenerwa imishahara itagira aho ihuriye n’iyo Leta yari yabasezeranyije. Muri iyo barwa kandi binubira ubusumbane bukabije buri hagati y’imishahara y’abacamanza n’abandi bakozi bo mu nkiko zo hejuru n’iyo abo mu nkiko zo hasi n’izisumbuye.

XS
SM
MD
LG