Uko wahagera

Mu Rwanda Hateraniye Inama Mpuzamahanga y’Abagore


Kuwa 22-23 Gashyantare 2007 i Kigali hateraniye inama mpuzamahanga y’abagore bo mu nteko zishinga amategeko bo ku migabane itandukanye y’isi.

Ku nshuro ya mbere iyo nama iteranye yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ari na we wayifunguye ku mugaragaro, na Perezida wa Liberia, Madamu Ellen Johnson-Sirleaf.

Mu Ijambo rye atangiza iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwavuguruye amategeko atarafataga umugore n’umugabo kimwe. Kuri ibyo kandi, itegeko nshinga ryo mu w’i 2003 u Rwanda rugenderaho riha abagore imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo itari munsi ya 30%.

Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, yashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera nyuma ya genocide yo mu w’i 1994 ; asanga kandi u Rwabda rwaba ikitegererezo kuri gihugu cye mu nzira yo kwiyubaka kirimo.

Mu biganiro byatanzwe muri iyo nama hagarutswe cyane ku kibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no ku kibazo cy’ubukene. Ibyo bibazo ngo biri muri zimwe mu nzitizi zibangamira uburingarire bw’umugabo n’umugore. Depite Kanakuze Judith uyobora ihuriro ry’Abanyarwandakazi mu nteko ishinga amategeko mu Rwanda asanga hari icyizere ko bizabonerwa igisubizo.

Iyo nama yitabiriwe n’abantu basaga 400, ikaba ifite insanganyamatsiko ikurikira : « Uruhare rw’inteko zishinga amategeko mu byerekeye ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu kubaka igihugu ».

XS
SM
MD
LG