Uko wahagera

Ikibazo cyo Kuboneza Imbyaro mu Rwanda


Leta y'u Rwanda yasabye abayobozi b'amadini akorera mu gihugu kuyitera inkunga muri gahunda yayo yo kuboneza imbyaro.

Mu nama yabereye i Kigali mu cyumweru gishize, abayobozi b'amadini anyuranye babonanye na bamwe mu bayobozi b'igihugu bavugana ku buryo uruhare rwabo rwakongera ingufu mu buryo abaturage bakwitabira iyo gahunda ihangayikishije leta.

Ahereye ku nkuru yakozwe na mugenzi wacu Assumpta Kaboyi wakurikiranye imirimo y'iyo nama, umunyamakuru Etienne Karekezi yaganiye na Musenyeri Alexis Birindabagabo w'i Gahini, akaba ari uwo mw'itorero ry'ubweskopi mu Rwanda, aganira kandi na Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa wa Archediosezi ya Kigali.

Mu byo bavuganye harimo uko ukwemera amadini bahagarariye agenderaho guhura cyangwa kugongana n'izo ngamba za leta.

Ibindi bisobanuro haruguru.

XS
SM
MD
LG