Uko wahagera

Mu Rwanda Baritegura Inama Mpuzamahanga y’Abagore Bari mu Nteko Zishinga Amategeko


Mu Rwanda baritegura kwakira inama mpuzamahanga y’abagore bari mu nteko zishinga amategeko. Izitabirwa n’abantu barenga 400, barimo 150 bazaba baturutse mu mahanga.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuwa 19 Gashyantare 2007 rivuga ko inteko zishinga amategeko zo ku isi hose zizaba zihagarariwe muri iyo nama, kuva mu birwa bya Cook biri mu nyanjya ya Pasifika kugera muri Ghana. Cote d’Ivoire, Tanzaniya, Uganda n’u Burundi bizaba bihagarariwe na ba Perezida cyangwa Visi Perezida b’inteko ishinga amategeko.

Mu bazitabira iyo nama, harimo na Perezida wa Liberiya, Madamu Ellen Johnson-Sirleaf, Madamu Cherie Blaire wo mu Bwongereza, Perezida wa BAD, Donald Kaberuka, umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Afurika, Dr. Jendayi Frazer, umucuranzi w’ikirangirire wo muri Afurika y’Epfo, akaba n’Ambasaderi w’icyo gihugu I Washington, Yvonne Chaka Chaka, n’abandi.

Mu bikorwa by’ingenzi bizaranga iyo nama harimo imurikagurisha rizagaragaza ibikorwa by’abagore bo mu Rwanda rizaba kuwa 21-25 Gashyantare 2007, rikaba ryarateguwe n’urugaga rw’abikorera.

Inama mpuzamahanga y’abagore bari mu nteko zishinga amategeko izabera muri Serena Hotel i Kigali, kuwa 22-23 Gashyantare 2007.

XS
SM
MD
LG