Uko wahagera

Ambasaderi Major Ben Karenzi na Bagenzi be Barangije Kuburana


Kuwa 15 Gashyantare 2007, Urukiko rwa Gisiskare i Remera mu Mujyi wa Kigali rwarangije imiburanishirize y’urubanza, ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo Major Ben Karenzi, murumuna we Kamugisha Amos, na Munyankindi Vedaste wari ushinzwe ishami rya farumasi muri minisiteri y’ubuzima. Baregwa ubufatanyacyaha mu gucuruza imiti ahantu no mu buryo bitemewe n’amategeko, kandi yaranarengeje igihe.

K’umunsi wa nyuma w’iburanisha, urukiko rwateze amatwi Major Ben Karenzi. Mu kwiregura kwe, yagaragarije urukiko ko nta ruhare na ruto yari afite muri “business” y’imiti yakorwaga na murumuna we Kamugisha Amos.

Abunganira Ben Karenzi, ari bo Rwangampuhwe na Bigaravu, bagaragarije urukiko ko ibyaha Karenzi aregwa nta shingiro bifite, ndetse ko n’ibyaha ashinjwa bitabaho, bitewe n’uko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza igikorwa gifatika cyerekana ko Karenzi yabikoze.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasobanuriye urukiko ko Karenzi yari afite ububasha bwo kubuza murumuna we Kamugisha gukora ibyaha byashoboraga gusarika imibiri y’abantu ariko akabirengaho nkana ntabikore.

Urukiko rwemeje ko, kuwa 16 Gashyantare 2007, bazajya gusura aho iyo miti iri, nyuma y’aho ababuranyi bagatanga imyanzuro y’urubanza.

XS
SM
MD
LG