Uko wahagera

Abanyarwandakazi Ntibagitinya Guharanira Uburenganzira Bwabo


Guhabwa uburenganzira bungana n’ubwo abagabo k’umutungo byatumye Abanyarwandakazi basigaye bereka abagabo babo ko batakibaho kubera bo. Abanyarwandakazi ntibagitinya kwitabaza inkiko igihe ari ngombwa.

Muri iki gihe, umubare w’ Abanyarwandakazi basaba gutana n’abagabo bashakanye ugenda wiyongera. Nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingabikorwa wa Haguruka, umuryango wita k’uburenganzira bw’umwana n’umugore, Abanyarwandakazi 1000 nibura bitabaza umuryango Haguruka buri mwaka, bawusaba ko wabunganira mu gusaba gutana burundu n’abagabo bashakanye. Abandi barenga 5000, na bo bawitabaza mu birebana no kwaka umugabane wabo, haba iwabo cyangwa iyo bashatse.

Gusa, aho umugore amariye guhabwa uburenganzira bungana n’ubwo umugabo ku mutungo, abagore basigaye bereka abagabo babo ko atari bo bababeshejeho. Uwamaliya, umudamu utuye i Kigali, yadutangarije ko umuco Nyarwanda wari wabaryamiye bikabije, bakaba basigaye bishimira uko amategeko ameze ubu.

Uwamaliyayakomeje atubwira ko bitakiri ihame ko umugore avanga umutungo n’umugabo, bitewe n’uburyo butatu bwemewe bwo gucunga umutungo mu Rwanda, ari bwo ivangamutungo rusange, ivanguramutungo k’uburyo busesuye, n’ivangamutungo w’umuhahano. Buri wese ahitamo ubumunogeye, uretse ko ngo hari abagabo b’intagondwa baba bumva ko, byanga byakunda, bagomba kuvanga umutungo rusange n’abagore babo.

Itegeko ryahaye Abanyarwandakazi uburenganzira bungana n’ubwo abagabo k’umutungo ryarasohotse muri 1999.

XS
SM
MD
LG