Tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka mu Rwanda bazirikana intwari z’igihugu. Ku rwego rw’igihugu, uwo munsi wabereye kuri Stade Amahoro i Remera i Kigali. Insanganyamatsiko yagiraga iti « Dukomeze ubutwari mu mihigo twiyemeje, turengera ubuzima, turwanya ubukene »
Mu Ijambo rye, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko uwo munsi atari uwo kubabara, ko ahubwo ari uwo kwishima, bakishimira ubuzima izo ntwari zagize bigatuma ziba intangarugero.
Perezida Kagame asanga Abanyarwanda bakwiye kubaho batabeshejweho n’abandi bantu igihe cyose, ngo kubera ko, ariko bigenze, bataba baha agaciro ibikorwa byaranze intwari z’u Rwanda, kandi na bo bikaba byabatesha agaciro.
Tubabwire ko intwari u Rwanda rwibuka kuri uriya munsi zirimo ibice bitatu, ari byo imanzi, imena, n’ingenzi.
Icyiciro cya mbere, Imanzi, kirimo Fred Rwigema n’undi musirikari utazwi. Icyiciro cy’Imena kirimo Agatha Uwiringiyimana, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, Umwami Charles Rudahigwa, Michel Rwagasana wavaga inda imwe na Perezida Gregoire Kayibanda, abanyeshuri bo ku Nyange, n’Umubikira Feresita Niyitegeka wanze gutanga ababikira b’Abatutsikazi ngo babice. Icyiciro cy’Ingenzi cyo kigizwe n’abantu b’intangarugero.
Kugeza ubu mu bagize Imanzi n’Imena nta n’umwe ukiriho. Ikiciro cy’ingenzi na cyo kugeza n’ubu nta muntu ukirimo wari wamenyekana.