Uko wahagera

Komisiyo ya Politike y’Inteko Ishinga Amategeko Yasuye Ijwi ry’Amerika


Kuwa 31 Mutarama 2007, komisiyo ya politiki mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yabonanye n'abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika bakorera mu Rwanda. Ibyo byabereye kuri Ambasade y’Abanyamerika, i Kigali.

Abadepite bagize iyo komisiyo, barangajwe imbere na Visi-Perezida wayo, Depite Mukabalisa Domitille, baganiriye n’abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika ku mushinga wo kuvugurura itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda, ku mikorere y’ibigo by’ibitangazamakuru, ibibazo abanyamakuru bahura na byo mu kazi kabo, n’ibindi.

Abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika, batanze ibitekerezo bitandukanye ku byakongerwa cyangwa bikavanwa muri uriya mushinga. Bagarutse cyane ku magambo amwe n’amwe agomba gusobanurwa neza, nko gutukana no gusebanya, kugira ngo iryo tegeko, nirimara gusohoka, hatazagira abaryitwaza barega ndetse bafungisha abanyamakuru.

Abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika bagaragaje kandi ko, kugeza ubu, uburenganzira bwo gutara amakuru butangana kubera ko itangazamakuru rya Leta rirutishwa ibindi bitangazamakuru.

Komisiyo ya politiki iri gusura ibitangazamakuru binyuranye byo mu Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo umwuga w’itangazamakuru urusheho kugenda neza mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG