Uko wahagera

LDGL Irasaba ko Umutekano w’Abarokotse Genocide Warushaho Kwitabwaho


Kuwa 25 Mutarama 2007, impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu karere k’ibiyaga bigari, LDGL, yakoresheje inama nyunguranabitekerezo yatumiwemo inzego zitandukanye zirebwa n’ikibazo cy’umutekano w’abarokotse genocide, abatangabuhamya n’inyangamugayo za gacaca.

Abari muri iyo nama berekanye ko ibikorwa byo kubahohotera bigenda byiyongera, bikaba byaravuye kuri 223 muri 2005 bikagera kuri 245 muri 2006. Uko guhohotera kwaranzwe n’ubwicanyi, gutera ubwoba, gukubita no gukomeretsa, gusenya, n’ibindi.

Uturere tuza ku isonga mu kugaragaramo guhohotera ni Karongi na Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba, na Gisagara na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Ibyo ngo biterwa n’ingengabitekerezo ya genocide ubu ngo yigaragaje no mu mashuri yisumbuye.

Ambasaderi Joseph Mutaboba yatangarije abanyamakuru ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakwiye kwita kuri icyo kibazo, bakita cyane ku marondo, n’aho adakorwa agakorwa.

Tubibutse ko umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu na wo wari wagaragaje muri raporo uheruka gusohora impungenge ku mutekano w’abacitse ku icumu n’abatangabuhamya bakomeje kwibasirwa.

XS
SM
MD
LG