Uko wahagera

Minisitiri Karugarama: “Kwima Agathe Kanziga Ubuhungiro Nta Cyo Bivuze”


Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry’Amerika, kuwa 11 Mutarama 2007, Minisititri w’ubutabera, Bwana Karugarama Tharcisse, yadutangarije ko kuba ikigo cyo mu Bufaransa gishinzwe impunzi n’abimukira cyanze guha icyemezo cy’ubuhunzi Agathe Kanziga, umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, ari ikintu cyiza, ariko ko nta cyo bivuze.

Minisitiri Karugarama yatubwiye ko nta cyo bivuze kuko Madamu Agathe Habyarimana amaze imyaka 12 aba mu Bufaransa bukomeje kumukingira ikibaba, mu gihe bwakagombye kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga rw’Arusha ku Rwanda cyangwa ubutabera bw’u Rwanda, kubera uruhare yagize muri genocide yo mu Rwanda.

U Rwanda kandi rushinja U Bufaransa kuba ngo bukomeje gucumbikira abakoze genocide mu Rwanda, bukaba nta cyo bukora ngo bubate muri yombi. Muri bo harimo U Rwanda ruvugamo nka Padiri Murwanashyaka Wenceslas, wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu mu mwaka ushize.

Madamu Kanziga Habyarimana avugwa mu rwego rwa mbere, rwa ba ruharwa, rw’abateguye kandi bagashyira mu bikorwa genocide yabaye mu Rwanda.

Tubibutse ko mu kwezi k’Ugushyingo, mu mwaka wa 2006, U Rwanda rwafashe icyemezo cyo guca umubano n’igihugu cy’u Bufaransa.

XS
SM
MD
LG