Kuwa 8 Mutarama 2007, abanyeshuri bo mu Rwanda batangiye umwaka w’amashuri wa 2007 nyuma y’amezi abiri bari bamaze mu kiruhuko gikuru.
Abanyeshuri bari basubiye ku masomo radiyo Ijwi ry’Amerika yasanze aho abagenzi bategera imodoka Nyabugogo batubwiye ko biteguye gutangira neza. Gusa ngo bafite impungenge ko gusanga abarimu babo bataragera ku bigo byabo. Tuyishimire wiga mu Byimana yadutangarije ko ibyo bakunze guhura na byo kenshi mu ntangiriro z’umwaka.
Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye, barimo uwitwa Nyirasafari wiga i Giti, badutangarije ko, niba koko minisiteri y’uburezi iteganya kwongera imishahara y’abarimu guhera muri uyu mwaka, byaba byiza ibahaye abarimu bafite impamyabushobozi za kaminuza, ntibakomeze kwigishwa n’abarimu bafite impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye; ngo bo basanga nta cyo babarusha.
Kuba abarimu bahembwa amafaranga make, bituma bamwe muri bo bahindura ibigo uko bishakiye, bigatuma hari amasomo amwe n’amwe abanyeshuri batayarangiza.
Mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane ntibatangiye, bitewe n’uko amanota yabo y’ibizamini bakoze basoza umwaka wa 2006 atari yatangazwa.
Itangira ry’amashuri kandi ryatumye abacuruza ibikoresho abanyeshuri bakenera babizamura. Nk’ikaye yaguraga amafaranga 150 y’Amanyarwanda yageze ku mafaranga 200.