Uko wahagera

Guverinoma y’i Kinshasa na Laurent Nkunda Bahuriye mu Mishyikirano mu Rwanda


Ku nshuro ya mbere, Guverinoma y’i Kinshasa yahuye imbona nkubone n’umutwe uyirwanya ku mugaragaro uyoborwa na General Laurent Nkunda. Aho hari i KIgali, mu Rwanda, mu mpera z'umwaka ushize no mu ntangiriro z'uyu. Iyo mishyikirano yabaye mu ibanga.

Amakuru agera kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika aremeza ko muri iyo mishyikirano intumwa za guverinoma y’i Kinshasa zari ziyobowe na General Numbi, naho General Laurent Nkunda akaba ubwe ari we wari urangaje imbere intumwa ze. Gusa, umubare w’intumwa zari zihari kuri buri ruhande ntutangazwa.

Ayo makuru akomeza atubwira ko imyitwarire y’impande zombi yari myiza mu mishyikirano, bikaba bitanga icyizere. Nyuma y’imishyikirano, impande zombi zumvikanye ko nta kintu na kimwe cyayivuyemo kigomba gutangazwa hanze, ko ibyayivuyemo bigomba gukomeza kuba ibanga, ariko ko icyari kigamijwe byari ukureba uko amahoro nyayo yagaruka muri Congo.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Major Gill Rutaremara, yadutangarije kuri telefone kuwa 5 Mutarama 2007, ko u Rwanda rwari umuhuza w’impande zombi muri iyo mishyikirano, kandi ko yabaye ku wa 31 Ukuboza 2006 no kuwa 1 Mutarama 2007, ikabera i Kigali.

TubajijeMajor Rutaremara icyateye Guverinoma y’i Kinshasa guhakana iby’iyo mishyikirano kuri radiyo BBC kuwa 4 Mutarama 2007 mu makuru ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, yadusubije ko ifite impamvu zayo zihariye.

Tubabwire ko amakuru yizewe yatangarijwe Radiyo Ijwi ry’Amerika yemeza ko iriya mishyikirano itarangiriye hariya, ko iriya yari intangiriro. Ariko igihe nyacyo n’ahantu izakomereza ntibiremeranwaho n’impande zombi. Birashoboka kandi ko icyo gihe iyo mishyikirano izaba ku mugaragaro .

XS
SM
MD
LG