Uko wahagera

Muri ULK  Haravugwa Amakimbirane


Muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, haravugwa ubwumvikane bucye hagati y’abayobozi bayo. Ibyo byatumye ku wa 2 Mutarama 2007 abayobozi ba ULK Kigali na ULK Gisenyi basezera ku mirimo yabo.

Amakimbirane mu bayobozi ba ULK yatewe n’uko Perezida wa ULK, Senateur Rwigamba Barinda, ngo yafataga ibyemezo akabitura hejuru y’abayobozi bayo nta cyo abagishijeho inama. Abo bayobozi basanze ako ngo ari agasuzuguro gakabije, bahitamo kwegura. Ibi twabitangarijwe n’umwarimu wigisha muri ULK utarashatse ko izina rye rishyirwa ahagaragara.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, twagerageje kuvugana kuri telefone na Dr. Kigabo Thomas wayoboraga ULK Kigali, ndetse na Dr Ruboneka Jean wayoboraga ULK Gisenyi, dusanga numero zabo zitaboneka.

Uretse abayobozi bayo basezeye, hari n’abandi barimu 10 bigishaga muri ULK na bo birukanywe ku kazi bitewe n’imikorere mibi, irimo no guha abanyeshuri amanota y’ubuntu.

Twagerageje kubaza perezida wa ULK, Senateur Rwigamba Barinda ibi byose bivugwa muri izi ntangiriro z’umwaka muri kaminuza ayobora, telefone ye igendanwa igasona, ariko tubura udusubiza.

Abanyeshuri biga muri ULK twaganiriye badutangarije ko bizeye ko ririya ari ivugurura ritangiye muri iriya kaminuza, rikazatuma bahabwa ubumenyi nyabwo bukwiye, ntibongere gusuzugurwa n’abiga mu zindi Kaminuza bavuga ko ngo nta cyo biga, ko ULK iba ngo yishakira amafaranga gusa.

ULK yafunguye imiryango mu Rwanda mu w’i 1996. Ni yo kaminuza ifite abanyeshuri benshi mu Rwanda ; za ULK zombi zifite abagera ku 11.407.

XS
SM
MD
LG