Ku wa 18-20 Ukuboza 2006, I Kigali hateraniye inama ngarukamwaka y’umushyikirano ya kane. Iyo nama yahujwe n’inama y’ubwiyunge yatumiwemo Abanyarwanda baba mu mahanga.
By’umwihariko, mu nama ya kane y’umushyikirano, abayobozi b’uturere bashyize ahagaragara ibyo bagezeho mu mihigo bari bagiranye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu kwezi kwa kane 2006, ndetse banahiga ibyo bazageza ku bo bayobora mu mwaka utaha wa 2007.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, hishimiwe intambwe ubumwe n’ubwiyunge bimaze gutera mu Rwanda, ariko hanasabwa ko Abanyarwanda baba ku mugabane w’I Burayi bakigishwa iyo politiki bitewe n’amacakubiri abaranga.
Abari mu nama basabye ko gahunda y’umuganda igomba kunozwa, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali,. abaturage batawitabira bagacibwa amafaranga. Abari mu nama icyakora ntabwo bagennnye uko ayo amende angana.
Gusa, abari mu nama basanze hari ibibazo bikibuza U Rwanda kugera ku iterambere rirambye rwiyemeje. Muri ibyo bibazo bavuzemo nk’umuvuduko ukabije w’abaturage abari mu nama basanze ko ari ikibazo kigomba gushakirwa umuti.
Abayobozi bose basabwe kugira ibikorwa bifatika kandi byakura Abanyarwanda mu bukene, bitari amagambo gusa.
Ibindi bisobanuro kuri iyi nkuru haruguru.