Uko wahagera

U Rwanda  Rwahuye n’Abaterankunga


Kuwa 22-23 Ugushyingo 2006 i Kigali hateraniye inama ngarukamwaka ya 6 ihuza u Rwanda n’Abaterankunga.

Muri iyo nama, u Rwanda rwarebeye hamwe n’abaterankunga ibyagezweho mu nzego zitandukanye z’igihugu, banasuzuma uko abaterankunga bafasha u Rwanda muri gahunda y’ishoramari ry’igihe kirekire u Rwanda rwiyemeje.

Mu gufungura iyo nama, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yamaganye abitwaza inkunga batera u Rwanda, bakivanga mu miyoborere yarwo kubera inyungu baba bafite. Yatanze urugero rw’abavuga ko mu Rwanda nta demokarasi ihari, ndetse ko nta n’amashyaka menshi ahaba.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Bwana Musoni James, we yatangaje ko bagiye kureba uko ubuhinzi bwakorwa k’uburyo bwiza, ndetse n’umubare w’abaturage batunzwe na bwo ukagabanurwa kuko umusaruro butanga ugenda ugabanuka aho kwiyogera. Kugeza ubu, Abanyarwanda barenga 90 ku 100 baracyatunzwe n’umwuga w’ubuhinzi

U Rwanda rusaba abaterankunga kunganira mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda rwiyemeje, aho kuza batanga amabwiriza y’uko inkunga batanga igomba gukoreshwa.

XS
SM
MD
LG