Uko wahagera

Kera Habayeho: Ni Nde Wahigaga Impunzi z'Abanyarwanda muri Congo?


Impunzi zarokotse ubwicanyi bwo muri Congo hafi zose zemeza ko zahigwaga n’abasirikari b’AFDL ya Laurent Kabila, n’abasirikari b’Inkotanyi, ari na bo bari abasirikari ba guverinoma y’Urwanda.

Mu bimenyetso izo mpunzi zitanga by’uko zahigwaga n’abasirikari b’Inkotanyi harimo y’uko ngo hari igihe abo basirikari bazivugishaga bazituka cyangwa bazicyurira mu Kinyarwanda, Hari kandi n’imyenda abo basirikari babaga bambaye.

Abategetsi bo mu Rwanda bo ariko bavuga ko ibimenyetso izo mpunzi zitanga bidahagie kubera ko ngo bitagira umusirikari runaka cyangwa bataillon runaka bishyira ahagaragara. Bati gushyira mu majwi abasirikari b’Inkotanyi muri rusange, kandi icyo gihe muri Congo hararwaniraga ingabo nyinshi zitandukanye, ni uguharabikana.

Ibiganiro birambuye twagiranye n’impunzi zarokotse ubwicanyi bwo muri Congo, na bamwe mu bategetsi bo mu Rwanda kuri ubwo bwicanyi mubishakire haruguru.

XS
SM
MD
LG