Uko wahagera

General Major Laurent Munyakazi Yakatiwe Gufungwa Zeru


Kuwa 16 Ugushyingo 2006, urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo, i Kigali, ruyobowe na General Major Karenzi Karake, rwasomye imikirize y’urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo General Major Munyakazi na Padiri Munyeshyaka, icyaha cya genocide n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Mu mikirize y’urubanza, urukiko rwa gisirikare rwakatiye General Major Munyakazi Laurent na Padiri Munyeshyaka Wenceslas igifungo cya burundu.

Urukiko rwa gisirikare rwemeje ko General Major Munyakazi na Padiri Munyeshyaka batsinzwe. Bitewe n’icyaha cya genocide kibahama, urukiko rwabashyize mu rwego rwa mbere.

Kuri General Major Munyakazi Laurent, urukiko rwemeje ko agomba no kwamburwa impeta za gisirikare, ndetse akamburwa n’uburenganzira afite mu gihugu. Munyakazi afite iminsi 15 yo kujururira ibyemezo by’urukiko.

Mu gusohoka mu rukiko, General Major Munyakazi n’umwunganira, Mutembe, banze kugira icyo batangariza abanyamakuru ku gifungo bamukatiye, cyangwa niba banateganya kujurira.

Tubibutse ko Padiri Munyeshyaka Wenceslas akatiwe aba hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’Ubufaransa, igihano yahawe akaba ari na cyo yari yasabiwe n’ubushinjacyaha. Naho General Major Munyakazi Laurent yari yasabiwe igihano cyo kwicwa n’ubushinjacyaha bwa gisirikare ku ya 18 Ukwakira 2006.

XS
SM
MD
LG