Uko wahagera

Perezida Kagame Yaganiriye n’Abanyamakuru


Kuwa 13 Ugushyingo 2006 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro i Kigali.

Abanyamakuru babajije Perezida Kagame ku bimaze iminsi bitangazwa n’ibitangazamakuru by’amahanga, ko azasubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri iki kibazo, Perezida Kagame, yavuze ko habayeho imyumvire mibi y’umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, wamuvugiye ibyo atavuze.

Muri icyo kiganiro kandi Perezida Kagame yatangaje ko atemera raporo yatangajwe n’umuryango “Transparency International” ivuga ko u Rwanda ruri mu bihugu byamunzwe na ruswa. Perezida Kagame, yavuze ko nta gitangaza kirimo, kuko imiryango nk’iriya ngo iba ifite abo ikorera mu kwaha. Raporo y’uwo muryango ukurikirana ibibazo bya ruswa hirya no hino ku isi ishyira u Rwanda ku mwanya wa 121 ku rutonde rw’ibihugu 163, n’amanota 2.3 ku 10.

Icyo kiganiro cyamaze amasaha make ugereranije n’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Abanyamakuru mu minsi yashize. Cyamaze isaha hafi n’igice, mu gihe byibura ikiganiro Perezida Kagame yagiranaga n’abanyamakuru cyamaraga hafi amasaha atanu.

XS
SM
MD
LG