Uko wahagera

Kera Habayeho: Ikiganiro na Theophile Ruhorahoza


Ubwo ingabo z'Urwanda n'izo umutwe AFDL warwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Mobutu Sese Seko zasenyaga inkambi z'impunzi z'Abanyarwanda mu burasirazuba bwa Congo muri 1996, impunzi zisaga ibihumbi 600 zasubiye mu Rwanda.

Izindi mpunzi ibihumbi amagana ariko zahisemo ahubwo gukomeza guhunga, zimenengana mu mashyamba yo muri Congo, zerekeza hirya kure mu burengerazuba bwa Congo. Izo mpunzi zarishwe, izindi zitorongerera mu mashyamba yo muri Congo, ari na ko zigenda zipfa zizira inzara, inyota, indwara, umunaniro, ibikoko n’ibindi.

Uwitwa Theophile Ruhorahoza yari umunyeshuri muri Kaminuza y'Urwanda, ishami ry'i Nyakinama, ubwo intambara yongeraga kurota mu Rwanda muri Mata 1994. Yahungiye mu burasirazuba bwa Congo, hafi y'i Bukavu, mu nkambi ya Kashusha. Iyo nkambi ni yo intambara y'AFDL ya Laurent Kabila yamusanzemo muri 1996.

Theophile yagize Imana ararokoka. Ikiganiro kirambuye twagiranye mu rwego rwa "Kera Habayeho" mucyumvire haruguru.

XS
SM
MD
LG