Uko wahagera

Abarwayi b’Igituntu cy’Igikatu Bitaweho mu Rwanda


Abarwayi bagitangira gufata imiti y’indwara y’igituntu cy’igikatu mu Rwanda bafunguriwe ikigo ku bitaro bya Kabutare, mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, aho baba bafungiranye.

Ikigo cyo ku Kabutare kigifungurwa mu kwezi k’Ugushyingo 2005 cyatangiranye abarwayi b’igituntu cy’igikatu 7. Ubwo Ijwi ry’Amerika ryasuraga icyo kigo ku ya 28 Ukwakira 2006 cyari kimaze kunyurwamo n’abarwayi b’igituntu cy’igikatu 56.

Mu gihe umubare w’abarwayi b’igituntu cy’igikatu ugenda wiyongera, aho kubakirira ho haracyari hato. Umuforomokazi wita kuri abo barwayi, Byukusenge Francine, yadutangarije ko, akurikije uko abarwaye iyo ndwara biyongera, ibitanda 40 gusa bafite bidahagije.

Muganga uyobora ibitaro bya Kabutare, Dr Twahirwa Gerad, yatubwiye ko kwita ku barwayi b’igituntu cy’igikatu bihenze cyane. Umurwayi umwe ngo atwara nibura amafaranga angana n’ibihumbi 2 by’Amadolari y’Amanyamerika mu kwezi, ni ukuvuga miliyoni y’Amanyarwanda buri kwezi, mu gihe umurwayi uhamara igihe gito ashobora kuhamara byibura amezi ane.

Abenshi mu barwayi bari ku Kabutare ni abafashe nabi imiti ya mbere ivura igituntu gisanzwe bibaviramo igituntu cy’igikatu.

Abarwayi b’igituntu gisanzwe barasabwa rero gufata imiti bahabwa neza kugira ngo bitazabaviramo icy’igikatu. Abarwayi b’igituntu cy’igikatu baramutse babaye benshi nta wahamya ko Leta yakomeza kubitaho kuko bihenze cyane.

XS
SM
MD
LG