Uko wahagera

Kera Habayeho: Ikiganiro na Philippe Mpayimana


Ubwo ingabo z'Urwanda n'izo umutwe AFDL warwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Mobutu Sese Seko zasenyaga inkambi z'impunzi z'Abanyarwanda mu burasirazuba bwa Congo muri 1996, impunzi zisaga ibihumbi 600 zasubiye mu Rwanda.

Izindi mpunzi ibihumbi amagana ariko zahisemo ahubwo gukomeza guhunga, zimenengana mu mashyamba yo muri Congo, zerekeza hirya kure mu burengerazuba bwa Congo. Izo mpunzi zarishwe, izindi zitorongerera mu mashyamba yo muri Congo, ari na ko zigenda zipfa zizira inzara, inyota, indwara, umunaniro, ibikoko n’ibindi.

Umunyamakuru Philippe Mpayimana icyo gihe yari umunyamakuru kuri Radio Agatashya. Ubu aracyari umunyamakuru mu Bufaransa. Yanditse n'igitabo kuri ubwo bwicanyi kitwa « Refugies Rwandais Entre Le Marteau et l’Enclume », ari ko kuvuga, umuntu acishirije, ngo « Impunzi z’Abanyarwanda Hagati nk'Ururimi."

Philippe Mpayimana yagize Imana arokoka ubwo bwicanyi. Ikiganiro kirambuye twagiranye mu rwego rwa "Kera Habayeho" mucyumvire haruguru.

XS
SM
MD
LG