Uko wahagera

General Major Laurent Munyakazi Yasabiwe Igihano cyo Kwicwa


Kuwa 18 Ukwakira 2006 urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo i Kigali rwasubukuye urubanza rwa General Major Munyakazi Laurent na Padiri Munyeshyaka Wenceslas, runumva imyanzuro kuri urwo rubanza rwarangiye kuburanishwa.

Mu myanzuro, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwasabiye General Major Munyakazi igihano cyo kwicwa. Bwasabye kandi ko agomba kwamburwa impeta za gisirikare.

K’ubushinjacyaha bwa gisirikare, bitewe n’uko General Major Munyakazi atigeze asabira imbabazi ibyaha ashinjwa, busanga nta mpamvu yo kumworohereza ibihano, urukiko rugomba kuzemeza igihano cyo gupfa bwamusabiye.

Mu myanzuro, k’uruhande rwa Mutembe Protais wunganira General Major Munyakazi, yasabye urukiko ko ibyaha byose Munyakazi aregwa bitamuhama kandi ko rwarekera aho kumukurikirana.

Kuri General Major Munyakazi, yongeye guhakana ibyaha byose aregwa avuga ko ari umwere ko urukiko rukwiye kumufungura.

Igihano cyo gupfa cyasabiwe General Major Munyakazi mu gihe ku itariki ya 17 Ukwakira 2006 mu Rwanda hatangijwe impaka ku rwego rw’igihugu ku ikurwaho ry’icyo gihano mu mategeko y’u Rwanda.

Kuri Padiri Munyeshyaka Wenceslas uregwa ubufatanyacyaha na General Major Munyakazi, ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu.

Urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo, ruzasoma urubanza rwa General Major Munyakazi Laurent ku itariki ya 16 Ugushyingo 2006.

XS
SM
MD
LG