Uko wahagera

Inama y’Ubutwererane Ihuje U Rwanda na Uganda i Kigali


Inama ya 7 y’ubutwererane isanzwe ihuza u Rwanda na Uganda iteraniye i Kigali guhera ku itariki ya 12/10/2006 kugeza ku itariki ya 13/10/2006.

Muri iyo nama, ibihugu byombi biziga ku kibazo cy’abinjira n’abasohoka, ku birebana n’umutekano, uko umubano w’ibihugu byombi wifashe, ibijyanye n’imisoro n’amahoro, uburezi, n’ibindi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’U Rwanda, Charles Muligande, uyoboye intumwa z’u Rwanda muri iyo nama, yatangaje ko iriya nama ari ikimenyetso ko umubano w’u Rwanda na Uganda wifashe neza. U Rwanda kandi rwizeye ko igihugu cya Uganda kizarufasha kwinjira mu muryango wa East African Community.

Hagati aho ariko, inama ya 7 y’ubutwererane hagati y’ U Rwanda na Uganda, ibaye mu gihe ibihugu byombi bitari byabonera igisubizo ikibazo cy’Abanyarwanda barwanya Leta y’u Rwanda ubu bagendera ku mpapuro z’inzira bahawe n’igihugu cya Uganda. Urugero ni nka Ignace Murwanashyaka, umukuru wa FDLR.

K’uruhande rwa Uganda bavuze ko icyo kibazo kigikorerwa iperereza, ndetse bagakeka ko hari umukozi ushinzwe abinjira n’abasohoka waba warariye ruswa atanga izo mpapuro ; kugeza ubu baracyashakisha, ntibari bagira uwo bafata.

Twababwira ko intumwa za Uganda mu nama ya 7 y’ubutwererane i Kigali zirangajwe imbere na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

XS
SM
MD
LG