Uko wahagera

Ikibazo cy’Ubushomeri Kiragenda Cyiyongera mu Rwanda


Umubare w’Abanyarwanda barangiza amashuri makuru ugenda wiyongera uko umwaka utashye. Cyakora abayarangiza bose siko bagira amahirwe yo kubona akazi.

Mu gikorwa cy’ivugurura ry’umurimo hitawe k’ubumenyi n’ubushobozi, abasohotse za kaminuza ni bo basigaye bari ku isoko. Muri bo hari abari bamaze imyaka igera kuri 4 barabuze akaz, babona akazi muri iryo vugurura. Gusa ibyo ntabwo byagabanije umubare w’abashomeri.

Ijwi ry’Amerika ryaganiriye na bamwe mu batagira akazi, barimo uwitwa Mukansanga, umukobwa warangije amashuri makuru, akaba amaze imyaka 3 yarabuze akazi, adutangariza ko amaze kurambirwa no guhora ajya gusaba akazi. Ati:

“Ibyo baka byose mba mbyujuje, gusa maze kubona ko kwaka akazi nta mwene wanyu uhari utakabona. Biranashoboka ko dosiye nk’izo batirirwa bazireba, bazishyira iruhande.”

Si Mukansanga gusa ufite icyo kibazo. Hategekimana, umusore urangije na we Kaminuza, yatubwiye ko ibizamini bitangwa bisa nko kwiyererutsa, ngo kuko ahenshi bitangwa imyanya ba nyirayo baratangiye gukora.

Bitewe n’umubare mwinshi w’abarangiza amashuri makuru, kandi bose badashobora kubona akazi uko bigomba, Leta y’u Rwanda ibashishikariza kwihangira imirimo, abenshi bakagira ikibazo cyo kubona amikoro yo gutangira.

XS
SM
MD
LG