Ku wa kabiri tariki ya 3 Ukwakira 2006, ku kigo nderabuzima cya Masaka, mu Karere ka Kicuciro, mu Mujyi wa Kigali, habereye umuhango wo gutangiza uburyo bushya bwo kuvura indwara ya malariya, hakoreshejwe umuti wa Coartem.
Umuti wa Coartem uje usimbura urukomatanye rw’imiti ya Amodiyakine na Fansidari imaze kugaragaza ko itagishoboye kuvura malariya, nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo, Dr Nyaruhirira Innocent.
Twashatse kumenya impamvu uwo muhango watangiriye kuri kiriya kigo nderabuzima, Dr Nyaruhirira adutangariza ko kariya gace gakunda kwibasirwa cyane n’indwara ya malariya.
Abatuye i Masaka, barimo Mukarwego, umudamu warwaye malariya mu minsi ishize, bishimiye umuti mushya wa malariya babonye ngo kuko Amodiyakine bakoreshaga ubu igira ingaruka zitari nziza nko kuruka, gucika intege n’izindi.
Ubusanzwe umuti wa Coartem urahenda cyane. Leta y’u Rwanda yakoze uko ishoboye; abaturage bazajya batanga amafaranga 200 ku binini byabavura. Iyo bitaba ibyo, uwo muti wari kuzajya ugurwa nibura amafaranga ibihumbi 10 by’Amanyarwanda..
Guhera mu kwezi kwa Mutarama umwaka w’I 2007, imiti ya Amodiyakine na Fansidari ntizongera kwemererwa kwinjira no kugurishwa mu Rwanda bitewe n’uko itagihangara indwara ya malariya.