Uko wahagera

Abaturage b’i Muhanga Ntibishimiye ko Insina Zabo Zizatemwa


Abaturage batuye akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, baribaza koko niba ku wa gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2006, hazaba igikorwa cyo kubatemera insina mu muganda rusange, mu rwego rwo kurushaho kugira umujyi wabo mwiza.

Ijwi ry’Amerika ryanyarukiye mu karere ka Muhanga kureba uko ibintu bimeze. Abaturage, barimo uwitwa Mukeshimana, badutangarije ko bategereje ko icyemezo cyo gutema insina kizashyirwa mu bikorwa mu muganda ngarukakwezi uzaba ku wa gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2006. Ati : “Nt kundi twabigira niba koko bazazitema”.

Ikigaragara ni uko abaturage batishimiye na gato icyo cyemezo. Uwitwa Uwitije yatubwiye ko abona nta mbogamizi insina zitera ku isura y’umujyi, ko hari hakwiye uburyo bwo kuwusukura ariko batabangamiye abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Bwana Hategeka Augustin, yadutangarije ko koko igikorwa cyo kuvana insina mu mujyi kizakorwa, hakurikijwe igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Muhanga, ariko ko kizakorwa undi munsi atari ku wa gatandatu, tariki ya 30 Nzeri 2006, nk’uko abaturagae babyishyizemo. Ngo kuri iriya tariki ahubwo ngo bazacukura imyobo yo guteramo ibiti.

Twababwira ko insina nizitemwa bizakorwa gusa mu mujyi wa Muhanga, ahandi mu giturage zitazakorwaho.

XS
SM
MD
LG