Uko wahagera

Amakuru y’Ijwi ry’Amerika Kuri Radiyo CONTACT FM


Amakuru k’uburyo burambuye y’Ijwi ry’Amerika mu Kirundi n’Ikinyarwanda ahita sa kumi n’ebyiri za mu gitondo zuzuye, abanyarwanda benshi basigaye bayakurikirana kuri Radiyo yigenga yo mu Rwanda, CONTACT FM, ivugira kuri 89,7.

Twaganiriye n’abakunzi ba Radio CONTACT FM, barimo Mukashyaka Rose, badutangariza ko bishimiye agashya CONTACT FM yabazaniye. Ngo iyo bigeze saa kumi n’ebyiri bahita bamenya uko hirya no hino ku isi haramutse babikesheje ubufatanye bwa CONTACT FM n’Ijwi ry’Amerika.

Twashatse kuvugana n’umuyobozi wa CONTACT FM, Albert Rudatsimburwa, ngo tumubaze ubwo bufatanye bwa Radiyo ye n’Ijwi ry’Amerika uko bwaje n’igihe buzamara, icyakora ntitwabasha kumubona kuri telefoni.

Radiyo CONTACT FM ni yo radiyo ya mbere mu Rwanda ihitishije ibiganiro by’Ijwi ry’Amerika bihita uwo mwanya .

Ibiganiro by’Ijwi ry’Amerika bikaba byaratangiye guhita kuri Radiyo CONTACT FM guhera ku wa mbere tariki ya 18 Nzeri 2006.

XS
SM
MD
LG