Uko wahagera

Mu Rwanda Habaye Amahugurwa ku Bicurane by’Ibiguruka


Ku nshuro ya mbere, kuva ku itariki ya 18 kugeza kuri 22 Nzeri 2006 mu Rwanda habereye amahugurwa ku bicurane by’ibiguruka.

Ibihugu 11 biturutse muri Afurika yo hagati, hiyongereyo u Rwanda, byitabiriye amahugurwa ku bijyanye n’ ibicurane by’ibiguruka yabereye mu Rwanda.

Umwe mu bitabiriye amahugurwa, Dr Rutagwenda Theogene, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko intego nyamukuru y’ayo mahugurwa yari ukongerera ubumenyi abashinzwe iby’amatungo ngo barusheho kumenya neza ibijyanye n’ibicurane by’ibiguruka m’ukubisuzuma bakoresheje Laboratwari.

Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byitabiriye ayo mahugurwa ni u Burundi, Congo Kinshasa, Congo Brazaville, Sao Tome, Guinee Equatoriale, Cap Vert, Burukina Faso, Centre Afrique, Comores na Guinee.

XS
SM
MD
LG