Uko wahagera

Mu Rwanda Barimo Gufunga Amazu Acururizwamo Imiti Agera Kuri 500


Mu Rwanda, Minisiteri y’ubuzima yafashe icyemezo cyo gufunga amwe mu mazu acururizwamo imiti mu rwego rwo guca akajagari yakoreragamo.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yadutangarije ko hagomba gufungwa comptoirs pharmaceutiques zigera kuri 480, farumasi 5 ndetse na depots pharmaceutiques 5, zose hamwe zikaba zigera hafi kuri 500.

Minisitiri w’Ubuzima yongeyeho ko ibyo biri gukorwa kugira ngo hasigare gusa amazu acururizwamo imiti yujuje ibyangombwa biteganywa n’itegeko ryo kuwa 2 Nyakanga 1999 rigenga imikorere ya za farumasi mu Rwanda.

Abakoreraga muri ayo mazu icyakora ntibishimye na busa. Bamwe mu batarashatse ko amazina yabo atangazwa badutangarije ko batse ibyangombwa bakabyimwa. Bati :

«Byatweretse ko Minisiteri y’Ubuzima ifite abo ishaka ko basigara bakora, maze twe n’abana bacu tukicwa n’inzara. »

Amazu acuririzwamo imiti mu Rwanda yakunze kuvugwaho imikorere mibi, ashinjwa ko arutisha amafaranga ubuzima bw’abantu. Gutanga imiti y’ibice, akurikije amafaranga abayagana bafite, biri muri bimwe byatumye imiti nk’iya malariya, igituntu ndetse n’antibiotics igira ubudahangarwa ku ndwara yagenewe kuvura.

XS
SM
MD
LG