Uko wahagera

Urubanza rwa General Major Munyakazi Laurent Rugeze k’Umusozo


Ku wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2006, ku nshuro ya 25, ari na yo ya nyuma, urukiko rwa gisirikare I Nyamirambo rwumvise ukwiregura kwa General Majo Munyakazi Laurent, ku byaha bya genocide akurikiranweho n’ubushinjacyaha bwa gisirikare.

Mu kwiregura kwe, General Major Munyakazi, yatunze agatoki Colonel Theoneste Bagosora, avuga ko ari we wahanuye indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, uwo mugambi akaba yarawufatanije no gutegura gutsemba Abatutsi.

Mu gihe cy’umwaka urenga urubanza rumaze, General Major Munyakazi yahakanye ibyaha byose ubushinjacyaha bumukurikiranyeho.

Urukiko rwa gisirikare rwatanze itariki ya 16 Ukwakira 2006 ko ariho imyanzuro y’impande zombi k’urubanza izumvwa.

XS
SM
MD
LG