Uko wahagera

U Rwanda Ntirwashoboye Kwihagararaho Imbere ya Cameroon


Ku cyumweru taliki ya 3 Nzeri umwaka wi 2006, kuri Stade amahoro i Remera i Kigali, habereye umupira w’amaguru, wahuje ikipe ya Cameroon n’ikipe y’u Rwanda. Umupira warangiye Cameroon itsinze u Rwanda ibitego 3 kuri zero.Uwo mukino ni uw’ijonjora ryo guhatanira itike yo kuzajya mu gikombe cy’Afurika, kizabera mu gihugu cya Ghana, mu mwaka wi 2008.

Muri uwo mukino, n’ubwo ikipe ya Cameroon yakinishije ibihangange byayo birimo Samuel ET’O Fils ukina mu ikipe ya FC Barcelone yo muri Espagne, na Geremi Njitap ukinira Chelsea yo m’Ubwongereza , ikipe y’u Rwanda Amavubi, yabashije kwihagararaho mu gice cya mbere, kuko cyarangiye impande zombi zinganya ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Cameroon yazanye amaraso mashya, aho yeretse amavubi ko ari ikipe ikomeye koko; maze yinjiza ibitego 3, ari nako umukino waje kurangira.

Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, nti batunguwe no gutsindwa kw’ikipe yabo. Uwitwa Nkurunziza, ukurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru, yadutangarije ko Amavubi yazize imikorere mibi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Kapiteni w’ikipe ya Cameroon, Rigobert Song, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko u Rwanda rwagerageje gukina, uretse ko rwahuye n’ingorane yo guhura n’ikipe y’igikonyozi.

Twobabwira ko u Rwanda ruri mu itsinda rya gatanu ririmo Cameroon, Liberia na Ginee Equatoriale.

XS
SM
MD
LG