Uko wahagera

Ikiganiro ca Presida Paul Kagame n'abamenyeshamakuru


Kuri uyu wa mbere taliki ya 14 kanama 2006, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru muri Village Urugwiro I Kigali.

Abanyamakuru babajije Perezida Kagame ibibazo binyuranye, birimo n’ikibazo cy’abantu batera ubwoba abanyamakuru, ndetse bakabakurikiza amamodoka. Kuri icyo kibazo, Perezida Kagame yasubije abanyamakuru ko nta muntu ukwiye gutotezwa azira akazi ke yaba umunyamakuru cyangwa undi wese. Yaboneyeho gusaba Minisitiri ufite umutekano mu nshingano ze kubikurikirana.Ku kibazo cy’uko u Rwanda rushobora kwangirwa kwinjira mw’ishirahamwe rya East African Community, Perezida Kagame yasubije abanyamakuru ko nta munyarwanda bikwiye guhangayikisha.

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru, abakoresha moto mu mujyi wa Kigali nabo bariruhukije, kuko Perezida Kagame yabahumurije, nyuma y’icyemezo cyari cyafashwe n’abategetsi b’umujyi wa Kigali cyo kuwubirukanamo.

Ku banyamakuru, ico kiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, cyaziye igihe, kuko hari umunyamakuru mugenzi wabo uyobora ikinyamakuru UMUCO, Bizumuremyi Bonaventure, kugeza ubu batazi aho aherereye, bitewe n’inkuru yari yasohoye mu nomero iheruka y’icyo kinyamakuru. Bizeye ko nyuma y’iki kiganiro azongera agasubira ku kazi ke.

XS
SM
MD
LG