Uko wahagera

U Rwanda mu Gukumira Ibicurane by’Ibiguruka


Kugeza magingo aya ,nta hantu na hamwe ibicurane by’ibiguruka byari byagaragara mu Rwanda.

U Rwanda ntirwatereye agati mu ryinyo; rwafashe ingamba zo kurwanya iyo ndwara aho yaturuka hose. Minisiteri zifite ubuzima n’ubworozi mu nshingano zazo zakwirakwije mu gihugu hose impapuro zisobanurira abaturage icyo bagomba kumenya iyo bavuze ibicurane by’ibiguruka, ndetse na telefoni bahamagaraho igihe bayiketse ku biguruka.

Komisiyo yo kurwanya ibicurane by’ibiguruka kuva yajyaho mu Rwanda nta raporo yanditse yari yakora. Umwe mu bagize iyo komisiyo, Dr. Theogene Rutagwenda, yatangarije Ijwi ry’Amerka, ko abagize iyo komisiyo bahura ubwabo bakareba uko ibintu bimeze.

Dr Rutagwenda yakomeje atubwira ko iyo habonetse nk’inyoni cyangwa inkoko zapfyuye mu buryo budasobanutse, bazipima bakareba icyazishe. Cyakora ngo kugeza ubu nta n’imwe yari yagaragaraho ko yazize ibicurane by’ibiguruka.

Tubibutse ko u Rwanda rwigeze kwikanga ibicurane by’ibiguruka ubwo byavugwaga mu gihugu cya Kongo bihana imbibi, rukaba ariho rwahereye rufata ingamba zo kubikumira rwivuye inyuma.

XS
SM
MD
LG