Uko wahagera

Iserukiramuco ry’Imbyino Nyafurika mu Rwanda


FESPAD, iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino , rirabera mu Rwanda kuva ku italiki ya 5 Kanama kugeza ku itariki ya 12 Kanama 2006.

Akarusho muri FESPAD 2006 ni uko yitabiriwe cyane n’ibihugu by’Afurika hagereranijwe n’izindi FESPAD zayibanjirije. FESPAD yitabiriwe kandi n’amatorero y’Abanyarwanda baba mu mahanga, abacuranzi b’ibirangirire nka Naty Dredy, Kidumu, Jose Chameleon, Alpha Blondy, Papa Wemba, na Luck Dube.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa gatanu tariki ya 4 Kanama 2006, Minisitiri ufite umuco mu nshingano ze, Bwana Habineza Joseph, yabatangarije ko inyungu bateze kuri FESPAD 2006 ari izok abazayizamo bazasigira amafaranga Abanyarwanda bafite amahoteli, amamodoka atwara abantu, n’ibindi . Yongeyeho kandi ko izerekana isura nziza y’u Rwanda.

Umwe mu baririmbyi bitabiriye FESPAD 2006, Kidumu, ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yatangarije abanyamakuru ko FESPAD igenda yerekana ko ahazaza h’ejo ku Rwanda ari heza cyane.

Tubabwire ko FESPAD iba buri myaka 2, akaba ari ku nshuro ya 5 ibera mu Rwanda. Guhera mu mwaka w’1998 niho Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, OUA, wafashe icyemezo cyo gushyira iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG