Uko wahagera

Urubanza rwa General Major Munyakazi Laurent Rwongeye Gusubikwa


Ku wa kabiri tariki ya 1 Kanama 2006, urukiko rwa gisirikare i Nyamirambo i Kigali, rwasubitse imiburanishirize y’urubanza rwa General Major Munyakazi Laurent.

Isubikwa ry’urwo rubanza ryatewe ni uko uwunganira Munyakazi, Mutembe Protais, yashyikirije urukiko urwandiko arumenyesha ko atazaboneka ku itariki ya 1 Kanama 2006 bitewe n’uko yari afite urundi rubanza.

Kuri icyo kibazo urukiko rwa gisirikare rwabajije Munyakazi niba yaburana umwunganira adahari. General Major Munyakazi yarabyanze, asaba ko urubanza rwasubikwa, rugashyirwa ku munsi umwunganira azaba yabonetse.

Byatumye urukiko rwiherera, ruvuyeyo rubaza Munyakazi niba atahindura umwunganira, dore ko bitari ubwa mbere asibye. Munyakazi yasubije ko nta wundi ashaka uretse Mutembe Protais.

Urukiko rwubahirije icyifuzo cya General Major Munyakazi, maze rwemeza ko urubanza rwe ruzasubukurwa ku itariki ya 11 Kanama 2006, ndetse na nyuma y’aho rukazakomeza nta kongera kurusubika.

Tubibutse ko aho urwo rubanza rugeze hari kumvwa abagabo bashinja Munyakazi uruhare yagize muri genocide yo mu w’I 1994. Abamaze gutanga ubuhamya bagera kuri 12, mu gihe hategerejwe kuzumvwa abasaga 60.

XS
SM
MD
LG