Uko wahagera

Mu Rwanda Umunyamakuru Rugambage Jean Leonard Akomeje Gufungwa


Ku wa gatatu tariki ya 26 Nyakanga 2006, urukiko Gacaca rwa Mbati mu karere ka Kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, rwumvise ubujurire bwagejejweho n’umunyamakuru Rugambage, wandikaga mu kinyamakuru UMUCO, ufunzwe guhera ku italiki ya 7 nzeri 2005.

Rugambage yajuriye asaba ko yafungurwa ngo kuko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, anasaba ko yakurirwaho igihano kingana n’umwaka yahawe n’urukiko gacaca rwa Murehe rumurega iterabwoba yashyize ku bagize inteko gacaca y’urwo rukiko.

Mu bujurire, Rugambage yagarutse cyane ku cyemezo cyatanzwe n’urukiko Gacaca rwa Murehe cyo kumufata, avuga ko nta gaciro gifite kuko cyariho imikono mpimbano.

Kuri icyo kibazo, Babonangenda Théophile, wari perezida w’urukiko gacaca rwa Murehe, yavuze ko haje abapolisi babiri, Edmond na Nkaka , bari kumwe n’umusirikare Richard, bategeka ko inteko y’urwo rukiko isinya kuri icyo cyemezo.

Rumaze kumva abari bitabiriye gacaca, urukiko rwiherereye amasaha 3. Nyuma rwemeza ko Rugambage akomeza gufungwa by’agateganyo ; cyakora icyaha cy’uko yitwaye nabi imbere y’urukiko gacaca rwa Murehe nticyamuhamye.

Gusa urubanza rwa Rugambage ruteye urujijo kuko yashyizwe mu byiciro bitandukanye inshuro ebyiri. Ubwa mbere yashyizwe mu cyiciro cya 2 , ubwa kabiri ashyirwa mu cyiciro cya mbere cya ba ruharwa, kandi byose bikozwe n’urukiko gacaca rumwe rwa Murehe. Urubanza rwe rushobora kuzakomereza mu nkiko zisanzwe.

XS
SM
MD
LG