Uko wahagera

Dusangire Ijambo: Amatora yo muri Congo


Amatora azandikwa mu mateka isi yose, cyane abatuye mu karere k'ibiyaga bigari ategerejwe muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo taliki ya 30 z'uku kwezi kwa karindwi ni amatora ya prezida w'igihugu n'abadepite mu rwego rw'igihugu. Ayo matora azakurikirwa kandi n'andi matora y'inzego zinyuranye z'ubuyobozi bw'igihugu.

Mu kiganiro Dusangire Ijambo akoresha, Etienne Karekezi yaganiye na bamwe mu bantu bakurikirira hafi iby'ayo matora. Abatumiwe ni Lucie Umukundwa, umunyamakuru w’Ijwi ry'Amerika ukrikira ibibera muri Kongo, Bukuru Ntwari, umunyamakuru w'ikinyamakuru kigenga cyo mu Rwanda Umuseso, nawe wandika ku bya Kongo, Baromo na bwana Enock Sebineza, umwe mu bantu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Kongo, akaba kandi yari umudepite mu nteko ishinga amategeko y'inzibacyuho ya Kongo.

Muri icyo kiganiro, bibanze ku byateguwe kugira ngo amatora akorwe, banarebera hamwe uko ibintu bishobora kuzagenda bitewe n'uko amajwi yavuye mu matora ateye. Mwihere amatwi mu kiganiro Dusangire Ijambo cya Etienne Karekezi.

Ibifitanye isano

XS
SM
MD
LG